E-Kaye MIS                  Version 2.0

AKARERE KA GISAGARA

Akarere ka Gisagara kagizwe n'imirenge 13,Utugari 59 n'imidugudu 524. Gisagara ni Akarere k'icyaro gaherereye mu ntara y'amajyepfo,gatuwe n'abaturage batunzwe ahanini n'ubuhinzi n'ubworozi. Mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi no kubafasha gukemurirwa ibibazo mu mucyo, Akarere ka Gisagara kashyizeho icyiswe Ikayi y’umuturage.

IKAYE Y'UMUTURAGE YAHINDUWE MU BURYO BW'IKORANABUHANGA E-KAYE MIS

Iyi kayi yandikwamo ikibazo umuturage agejeje ku buyobozi hakanandikwamo imyanzuro cyangwa igisubizo umuturage ahawe. Noneho iyo atanyuzwe akomeje mu buyobozi bwisumbuye, akazaba ariyo yereka umuyobozi uzamwakira. Ibi bigafasha kureba neza icyo ubuyobozi bwafashije umuturage ku kibazo yabugejejeho. Umushinga wa E-kaye(electronic kaye) ufasha gushyira iyi kayi y'umuturage muri mudasobwa kandi yaba umuturage cyangwa umuyobozi ashobore gukurikirana neza ikibazo n'imyanzuro cyangwa ibisubizo byagihawe,ahariho hose no mubihe byose.

Ikayi y'umuturage ubusanzwe yandikwagamo ibibazo n'imyanzuro cyangwa ibisubizo umuturage yahawe, n'ubwo habagaho gusigarana kopi y'ibyakozwe, aha ntibyabuzaga guhorana impungenge haba ku rwego rw’umuturage no ku rwego rw'abayobozi ku micungire y'amakuru cyangwa ibyanditswe muri iyo kayi. Aha ntitwabura no kuvugako kuyitwaza kenshi byatumaga ishobora kubura cyangwa se bikanagora kuko igihe cyose bisaba kuba umuturage ayitwaje.

E-kaye rero yabaye igisubizo cy'izo mpungenge zose zavuzwe haruguru. E-kaye ifungurwa hifashishijwe internet cyangwa telephone.Umuturage ashobora kuyifungura cyangwa kuyisomera aho yaba ari hose ku isi ndetse n'umuyobozi nawe kurwego ariho rwose ashobora gukurikirana neza uburyo ibibazo by'abaturage bisubizwa n'ab'inzego zose zishoboye kugira icyo zikora kuri buri kibazo cyatanzwe n'umuturage igihe cyose gishyizwe muri Ekaye.

Ibindi Ekaye ifasha yaba k'umuturage cyangwa umuobozi ni gushobora gukurikirana no gutanga amakuru k'umuhigo n'ubudehe by'umuryango. Ekaye kandi ifasha kubika no gutanga Raporo zinyuranye zijyanye n'ibibazo byakiriwe,amakuru k'umuhigo w'umuryango n'ubudehe, byose hifashishijwe interneti cyangwa telephone. Kuri telephone ho ni butumwa bugufi buhabwa umuyobozi cyangwa umuturage kandi akaba nawe ashobora kubusubiza.